1 Corinthians 7:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Erega umugabo utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n'umugore we, n'umugore utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n'umugabo we! Bitabaye bityo abana banyu baba bafite imiziro, nyamara atari ko biri kuko na bo beguriwe Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko umugabo utemera atagatifuzwa n’umugore we, kimwe n’uko umugore utemera atagatifuzwa n’umugabo we. Byaba bitabaye ibyo, abana banyu baba babuze ubuntungane, kandi ubundi baratagatifujwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko umugabo utizera yezwa ku bw'umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.