1 Corinthians 7:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
N'ubundi umuntu akomeze kuba nk'uko Imana yamugeneye, uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga. Uko ni ko ntegeka amatorero yose ya Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubundi rero buri muntu akomeze kubaho nk’uko Nyagasani yabimugeneye, mbese uko yari ari igihe Imana imuhamagaye; ni yo mabwiriza mpaye za Kiliziya zose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umuntu wese agenze nk'uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.