1 Corinthians 7:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwahamagawe na Nyagasani ari inkoreragahato aba avanywe mu buja na Nyagasani. Bityo rero n'uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuko uwo Nyagasani yahamagariye mu bucakara, aba ari umwigenge muri Nyagasani. Kimwe n’uko uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwahamagawe n'Umwami wacu ari imbata aba abātūwe n'Umwami, kandi uwahamagawe n'Umwami ari uw'umudendezo aba ari imbata ya Kristo.