1 Corinthians 7:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora nubwo warongora ntiwaba ukoze icyaha, n'umukobwa w'inkumi ashyingiwe nta cyaha aba akoze. Ariko abubatse bazagira amakuba bakiriho, ni na yo nashakaga kubarinda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara niba umushatse, nta cyaha ukoze; n’umukobwa aramutse ashyingiwe, nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N'umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.