1 Corinthians 7:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bene uwo aba afite imitima ibiri. Umugore udafite umugabo cyangwa umukobwa w'inkumi, aharanira ibya Nyagasani agira ngo amwiyegurire wese, umubiri n'umutima. Naho umugore ufite umugabo aharanira iby'isi, agira ngo abone uko ashimisha umugabo we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi hariho itandukaniro ry'umugore n'umwari. Utarongowe yiganyira iby'Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby'iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we.