1 Corinthians 7:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko uko jyewe mbibona, yarushaho kugubwa neza agumye uko ari, kandi ndibwira ko mbivuze nyobowe na Mwuka w'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyakora uko mbyumva, yarushaho kugubwa neza yigumiye aho; kandi ndakeka ko nanjye mfite Roho w’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w'Imana.