1 Corinthians 7:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho mugahāna igihe kugira ngo mubone uko musenga nta kibarogoya. Ariko hanyuma mwongere kubonana kugira ngo mutananirwa kwifata, Satani akabaca urwaho akabashuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho, na bwo by’igihe gito, kugira ngo muhugukire gusenga; hanyuma musubirane, ngo hato mutananirwa kwigomwa, Sekibi agakurizaho kubashuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry'imibiri yanyu.