1 Corinthians 8:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera iyo mpamvu rero, niba hari ibyokurya byagusha umuvandimwe wanjye mu cyaha, sinzarya inyama bibaho kugira ngo ntamugusha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera iyo mpamvu, niba ibyo kurya bigusha umuvandimwe wanjye, nzazinukwa inyama burundu, aho kugusha umuvandimwe wanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data.