1 Corinthians 8:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nyamara twebwe dufite Imana imwe rukumbi ari yo Mubyeyi ibintu byose bikomokaho, akaba ari na yo twaremewe. Dufite kandi Umutware umwe gusa Yezu Kristo watumye ibintu byose bibaho, ari na we dukesha ubuzima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho.