1 Corinthians 8:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ibyo ngibyo abantu bose ntibabisobanukiwe. Hariho abantu bamwe basanganywe akamenyero ko gusenga ibigirwamana, ku buryo iyo bariye inyama bibwira ko zaterekerejwe ikigirwamana, maze kubera intege nke zabo bakumva umutima ubarega ko bahumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bose si ko babifitemo ubujijuke. Hariho bamwe bakiva mu by’ibigirwamana, maze baba bariye inyama zabituwe, umutimanama wabo udakomeye ukabemeza ko bahumanye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n'abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara.