1 Corinthians 9:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ndi mu Bayahudi, mba nk'Umuyahudi kugira ngo nigarurire Abayahudi. Iyo ndi mu batwarwa n'Amategeko mba nk'utwarwa na yo (nubwo jye ndatwarwa n'Amategeko), kugira ngo nigarurire abatwarwa na yo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nigize Umuyahudi mu Bayahudi, kugira ngo nshobore gushyikira Abayahudi; kandi jyewe utakigengwa n’amategeko nemeye kumvira Amategeko nk’abayagenewe, ari ukugira ngo nigarurire abagengwa n’amategeko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku Bayuda nabaye nk'Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n'amategeko nabaye nk'utwarwa n'amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n'amategeko.