1 Corinthians 9:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ndi mu batazi Amategeko, nanjye mba nk'utayazi kugira ngo nigarurire abatayazi – ibyo simbivugiye yuko ntazi Amategeko y'Imana, kuko Kristo ari we Tegeko ringenga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi jyewe utabuze itegeko ry’Imana ringenga, kuko Kristu ari we ungenga, nigize nk’utagira amategeko, rwagati mu batagira amategeko, ari ukugira ngo mbigarurire na bo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku badafite amategeko nabaye nk'udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n'amategeko ya Kristo.