1 John 2:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bana banjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mwē gukora ibyaha. Icyakora hagize umuntu ukora icyaha dufite utuvugira ku Mana Data, ni Yezu Kristo w'intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.