1 John 2:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bana banjye, iki ni igihe cy'iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristo agiye kwaduka. Ndetse n'ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy'iherezo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma igeze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bana bato, tugeze mu gihe cy'imperuka kandi nk'uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye.