1 John 2:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho mwe Kristo yabasīze amavuta ari yo Mwuka we, bityo Mwuka uwo aguma muri mwe. Ntabwo rero mukenera umuntu wo kubigisha kuko Mwuka abigisha byose, kandi ibyo yigisha ni ukuri si ibinyoma. Nuko rero nk'uko yabigishije, nimugume muri Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho mwebwe, isigwa yabakoreyeho ryabagumyemo, mukaba mudakeneye ko hagira undi uza kubigisha. Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk'uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk'ukuri atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we.