1 John 3:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimurebe ukuntu Imana Data yadukunze bihebuje, ikaduha kwitwa abana bayo, kandi koko turi bo. Ni cyo gituma ab'isi batatumenya, kuko na yo batayimenya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.