1 John 3:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntitukamere nka Kayini wari uwa Sekibi, maze akica murumuna we. Mbese ni iki cyatumye amwica? Ni uko yari umugizi wa nabi, naho murumuna we akaba intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntitukagenze nka Kayini, we wakomokaga kuri Sekibi, agahotora umuvandimwe we. Yamuhotoye abitewe n’iki? Ni uko ibikorwa bye byari bibi, naho iby’umuvandimwe we bikaba bitunganye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.