1 John 4:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana” ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma. Ese udakunda umuvandimwe we abona, yabasha ate gukunda Imana atabona?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.