1 John 5:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo rero uwemera Umwana w'Imana umutima we umwemeza ibyo, naho utamwemera aba yise Imana inyabinyoma, kuko aba atemeye ibyo Imana yahamije byerekeye Umwana wayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.