1 John 5:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira ubona umuvandimwe we akora icyaha kitari icyo kumujyana mu rupfu rw'iteka, namusabire. Imana izamuha ubugingo, niba koko icyo cyaha atari icyo kumujyana mu rupfu. Icyakora icyaha kijyana mu rupfu rw'iteka kibaho. Simvuga ko mwasabira ukora icyo ngicyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira.