1 John 5:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tuzi kandi ko Umwana w'Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir'ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.