1 Kings 1:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jya ku Mwami Dawidi umubwire uti: ‘Nyagasani, ntiwandahiye ko umuhungu wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma? None kuki himye Adoniya?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaho genda nonaha, usange umwami Dawudi maze umubwire uti ’Mwami, mutegetsi wanjye, si wowe warahiriye umuja wawe, uti: Umuhungu wawe Salomoni ni we uzanzungura maze gutanga, akazicara ku ntebe yanjye y’ubwami? None rero kuki Adoniya yabaye umwami?’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’