1 Kings 1:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagaragu b'umwami baramubwira bati: “Umuhanuzi Natani yinjiye ibwami.” Nuko Natani yubama imbere y'umwami, aramupfukamira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamenyesha umwami, bati «Nguyu umuhanuzi Natani!» Natani aza imbere y’umwami, apfukama imbere ye uruhanga rukora ku butaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babwira umwami bati “Nguyu umuhanuzi Natani araje.” Ageze imbere y'umwami amwikubita imbere yubamye.