1 Kings 1:45 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani bamwimikisha amavuta i Gihoni kugira ngo abe umwami. Bagarukanye na we banezerewe cyane, ku buryo umujyi wose wuzuye urusaku ari na rwo mwumvise.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo Sadoki n’umuhanuzi Natani ni bo bamusigiye amavuta i Gihoni bamwimika, bahava bazamuka banezerewe cyane, none umugi wose urarangira; ni rwo rusaku mwumvise.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sadoki umutambyi n'umuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bituma umurwa urangīra. Ni rwo urwo rusaku mwumva.