1 Kings 1:47 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikindi kandi n'ibyegera byose by'Umwami Dawidi byaje kumushimira bivuga biti: ‘Imana izashyire hejuru izina rya Salomo gusumbya aho iryawe ryari rigeze, kandi izahe ubwami bwe kugira icyubahiro gisumba icyo ubwawe bwagize.’ ” Umwami Dawidi apfukama ku buriri bwe,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
byongeye kandi abagaragu b’umwami baje gushimira umwami Dawudi, umutegetsi wacu, bagira bati ’Imana yawe ikuze izina rya Salomoni kurusha iryawe kandi ikomeze ingoma ye kurusha uko yakomeje iyawe.’ Umwami arambarara ku buriri bwe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abagaragu b'umwami baje basabira Umwami Dawidi databuja umugisha bati ‘Imana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugira ngo irushe iyawe gukomera.’ Umwami aherako yunama ku gisasiro cye