1 Kings 1:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, ararikira ubwami avuga ati: “Ni jye uzaba umwami!” Ahita yishakira amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Adoniya mwene Hagita yarikuzaga, agira ati «Ni jye uzaba umwami.» Ashaka amagare y’intambara n’amafarasi, ndetse n’abantu mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati “Nzaba umwami.” Yitunganiriza amagare n'abagendera ku mafarashi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo.