1 Kings 1:51 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baza kubwira Salomo ko Adoniya yamutinye cyane agahungira ku rutambiro, agafata ku mahembe yarwo akavuga ati: “Sinzahava keretse Salomo andahiye ko atazanyicisha inkota.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babimenyesha Salomoni bamubwira bati «Dore Adoniya yatinye umwami Salomoni, ajya gufata amahembe y’urutambiro, avuga ati ’Iyaba uyu munsi umwami Salomoni yari kundahira ko atazanyicisha inkota, jyewe umugaragu we!’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bajya kubwira Salomo bati “Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe y'icyotero, ariho aravuga ngo ‘Icyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyewe umugaragu we.’ ”