1 Kings 1:52 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo aravuga ati: “Naba inyangamugayo nta n'agasatsi na kamwe kazava ku mutwe we, ariko nagwa mu ikosa na rito azicwa nta kabuza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni aravuga ati «Niyerekana ko ari umuntu w’indakemwa, nta gasatsi ke na kamwe kazagwa hasi; ariko nabonwaho n’agakosa gato azapfa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Salomo aravuga ati “Niyerekana ko ari umuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho n'icyaha azapfa.”