1 Kings 10:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo biti by'indobanure Umwami Salomo yabikoreshaga mu iyubakwa ry'Ingoro y'Uhoraho, n'ingoro ye ya cyami. Byanabāzwagamo inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, abacuranzi bacurangaga. Kuva icyo gihe nta wigeze yongera kubona ibiti by'indobanure byinshi nk'ibyo, byongera kwinjuzwa mu gihugu cya Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo biti, umwami abikoresha mu Ngoro y’Uhoraho no mu ngoro ye bwite, kandi abibazamo inanga z’abaririmbyi. Nta biti nk’ibyo byongeye kuboneka kugeza kuri uyu munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu y'Uwiteka n'izo mu nzu y'umwami, kandi abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa n'ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n'ubu.