1 Kings 10:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yakoresheje kandi izindi ngabo nto magana atatu mu izahabu y'imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ikiro n'igice. Izo ngabo zose umwami yazibitse mu nzu yiswe “Ingoro y'Ishyamba rya Libani”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Acurisha kandi ingabo nto magana atatu muri zahabu, ingabo imwe ikomekwaho mini eshatu za zahabu. Umwami azishyira mu nzu y’ishyamba rya Libani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni.