1 Kings 10:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yageze i Yeruzalemu ashagawe n'abantu benshi, hamwe n'ingamiya zihetse imibavu, n'izahabu itagira ingano n'amabuye y'agaciro. Agirana imishyikirano na Salomo, amubaza ibibazo byose yari afite ku mutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu, na zahabu nyinshi cyane, n’amabuye y’agaciro gakomeye. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n'abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.