1 Kings 10:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Salomo yari afite amato ku nyanja, yajyanaga mu bucuruzi bwa kure hamwe n'ay'Umwami Hiramu. Buri myaka itatu amato ye yatahukanaga izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima n'ibisiga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami yari afite ku nyanja amato yagendanaga n’aya Hiramu kugera i Tarishishi, kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu na feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n'iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.