1 Kings 10:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Buri mwaka, umuntu wese wazaga kumureba, yazanaga ituro rigizwe n'ibikoresho by'ifeza n'iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro, n'imibavu n'amafarasi n'inyumbu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri wese yazanaga ituro rye, ari ibintu bya feza cyangwa se zahabu, ari imyenda, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana buri mwaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by'ifeza cyangwa iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro zo kurwanisha, n'imibavu n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.