1 Kings 10:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo akoranya amagare y'intambara n'amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n'amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni akoranya amagare n’amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, ayashyira mu migi icyurwamo amagare no hafi ye i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Salomo yateranije amagare n'abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, abashyira mu midugudu icyurwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami.