1 Kings 10:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amagare y'intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by'ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by'ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n'amafarasi, abami bose b'Abaheti n'abo muri Siriya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barihaga amasikeli magana atandatu ya feza ku igare rimwe ryavaga mu Musuri, n’ijana na mirongo itanu ku ifarasi imwe. Ni na byo biciro byatangwaga n’abami bose b’Abaheti n’ab’Aramu babigura n’abacuruzi babibazaniye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku igare rimwe ryazamukaga rivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b'Abaheti n'ab'Abasiriya barabiguraga.