1 Kings 11:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bahaguruka i Midiyani banyura i Parani, bahavana abaturage bajyana na bo mu Misiri, umwami w'aho aha Hadadi icumbi n'igaburo rya buri gihe amuha n'isambu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bavuye i Madiyani bagera i Parani, bahavana abantu bamwe barajyana bagerana mu Misiri kwa Farawo, umwami wa Misiri. Farawo aha Hadadi inzu, amumenyera ikimutunga kandi amuha n’isambu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko barahaguruka bava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawo umwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.