1 Kings 11:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bose bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabujije Abisiraheli ati: “Ntimugashyingirane na bo kugira ngo batazahindura imitima yanyu, mukiyegurira imana zabo.” Nyamara Salomo arababenguka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabwiye Abayisraheli, ati «Ntimukajye iwabo kandi na bo ntibakabazemo, kuko bashobora guhindura imitima yanyu mukiyegurira imana zabo.» Nyamara Salomoni yabengutse abakobwa babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n'uko yababengutse.