1 Kings 11:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gihe Umwami Dawidi yari amaze gutsemba ingabo za Hadadezeri, Rezoni yakoranyije abantu aba ari we uyobora ako gatsiko. Hanyuma ajyana na ko i Damasi bagumayo, amaherezo barahategeka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yari yarakoranyirije abantu iruhande rwe, aba umutware w’ako gatsiko. Ubwo Dawudi yamwiciraga abantu, yahungiye i Damasi agumayo ndetse arahategeka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo Dawidi yicaga ab'i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu aba umutware w'umutwe w'ingabo, barahaguruka bajya i Damasiko, bagumayo barahatwara.