1 Kings 11:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku marorerwa yose Hadadi yakoze, Rezoni yongeraho kuba umwanzi w'Abisiraheli igihe cyose Salomo yari ku ngoma. Rezoni akomeza kwanga urunuka Abisiraheli mu gihe cyose yari umwami wa Siriya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rezoni ahinduka umwanzi wa Israheli mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo na we aba umwanzi w'Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyeho ubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeli urunuka kandi atwara i Siriya.