1 Kings 12:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
abasubiza akurikije inama yahawe n'abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abasubiza akurikije inama y'abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”