1 Kings 12:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Robowamu arinangira ntiyumva abo bantu. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye umuhanuzi Ahiya w'i Shilo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w'i Shilo.