1 Kings 12:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he na Dawidi? Nta murage dusangiye na bene Yese? Twebwe Abisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe. Naho wowe mwene Dawidi, menya iby'iwanyu.” Nuko bamusiga aho barigendera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo iti «Dufite mugabane ki kwa Dawudi? Nta murage dusangiye na mwene Yese. Israheli, isubirire mu mahema yawe! None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!» Nuko Israheli isubira mu mahema yayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n'umuryango wawe.”Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.