1 Kings 12:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Robowamu ageze i Yeruzalemu, atoranya mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b'abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru, bagarurire ubwami Robowamu mwene Salomo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda wose n’uwa Benyamini, ibumbye abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye inzu ya Israheli, maze bagarurire Robowamu mwene Salomoni ubwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose n'ab'umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b'abarwanyi agahumbi n'inzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami.