1 Kings 12:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimurwanye abavandimwe banyu b'Abisiraheli, buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvise iryo tegeko ry'Uhoraho, bararyumvira basubira iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, Abayisraheli; buri muntu nasubire iwe kuko ibyo ari jye byakomotseho.’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho, barataha nk’uko Uhoraho yabivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira ijambo ry'Uwiteka baritahira, nk'uko Uwiteka yavuze.