1 Kings 12:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa munani, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru nk'uko Abayuda babigenzaga, kandi we ubwe atambira ibitambo izo nyana yari yakoze ku rutambiro rw'i Beteli, ashyira abatambyi i Beteli ahasengerwaga yari yarahubatse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yerobowamu akoresha umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n’itanu, nk’uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y’inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mu masengero y’ahirengeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by'iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n'itanu, ngo bise n'iby'i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N'i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.