1 Kings 12:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa munani, iyo yihitiyemo ubwe ku bw'Abisiraheli, Yerobowamu akorera Abisiraheli umunsi mukuru i Beteli. Kuri uwo munsi mukuru, ubwe atamba ibitambo ku rutambiro yari yarubatse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa munani, umunsi yihitiyemo ubwe, azamuka ku rutambiro yari yarubatse i Beteli. Ahakorera umunsi mukuru w’Abayisraheli, kandi ajya ku rutambiro ahatwikira ububani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by'Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.