1 Kings 13:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi Uhoraho yatumye umumarayika ngo nkugarure iwanjye, maze urye kandi unywe.” Nyamara uwo musaza yaramubeshyaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuhanuzi aramubwira ati «Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi malayika watumwe n’Uhoraho yambwiye ati ’Mugarure umushyire iwawe mu rugo, arye umugati kandi umuhe n’amazi anywe.’» Ariko yaramubeshyaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n'Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga.