1 Kings 13:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo muhanuzi avuma urutambiro akurikije ijambo ry'Uhoraho ati: “Wa rutambiro we, wa rutambiro we, Uhoraho aravuze ngo: ‘Mu nzu ya Dawidi hagiye kuvuka umwana w'umuhungu, azitwa Yosiya. Kuri wowe azahatwikira abatambyi b'ahasengerwa, ahosereze imibavu, kandi ahatwikire amagufwa y'abantu.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo muntu atera hejuru, avugira kuri urwo rutambiro ijambo ry’Uhoraho, agira ati «Rutambiro! Rutambiro! Uhoraho avuze atya ’Dore mu nzu ya Dawudi hagiye kuvuka umwana uzitwa Yoziya. Azagutwikiraho abaherezabitambo b’ahirengeye baguturiraho ububani, kandi bazagutwikiraho amagufwa y’abantu!’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry'Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y'abantu.’ ”