1 Kings 13:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagenzi babonye uwo murambo mu nzira, n'intare ihagaze iruhande rwawo, baza kubibwira abo mu mujyi wari utuwemo na wa muhanuzi w'umusaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagenzi bahanyuze babonye iyo ntumbi irambaraye mu nzira, intare ihagaze iruhande rwayo, baza kubibwira abo mu mugi wari utuwemo na wa musaza w’umuhanuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w'umusaza yabaga.