1 Kings 13:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yerobowamu ntiyahinduye imigenzereze ye mibi nubwo yari yaraburiwe, yakomeje gutoranya abo abonye bose muri rubanda akabagira abatambyi b'ahasengerwaga. Uwabishakaga wese yamugiraga umutambyi w'ahasengerwaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwa giseseka abagira abaherezabitambo bo mu masengero y’ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w’ahirengeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukira ngo areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro.